ICYEREKEZO


Icyerekezo cya AMI cy'igihe kirekire ni uguharanira kugira sosiyete ishingiye ku iringaniza inateza imbere imibereho myiza y'abanyamuryango bose. By'umwihariko, bagira uruhare mu gushyiraho amahoro arambye mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari biciye mu kwimakaza Ubuntu no gushakira ibisubizo birambye kandi bitagize uwo bihohotera, ibibazo bishingiye ku makimbirane n'ihohoterwa byangije Umuryango w'u Rwanda ndetse n'Akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange. Nubwo nta bisobanuro byimbitse ku gitekerezo cy’Ubuntu, igisobanuro cyibanze kijyanye n’ubumuntu aho umuntu ashobora kwishima ari uko abandi bishimye no kuba umuntu yababarana n’abandi mu gihe abona bababaye. Igitekerezo cya Ubuntu kigaragaza ikintu cyumwimerere gihuza ikiremwamuntu cyose. Mubyukuri, kumuntu umaze gusobanukirwa Ubuntu, twese turi umwe kandi dufite icyo duhuriyeho tutitaye ku moko, idini, umuco, amateka cyangwa ibiduhuza. Hamwe na Ubuntu, biroroshye rero kubabarira, mu bifatika n’ibidafatika, no kugira uruhare mu gukumira ibibazo bijyanye nakarengane gakorewe abandi bantu.