Intego zihamye

Intego nyamukuru y'uyu muryango ni ugukora hagamijwe impinduka nziza kandi zihuriweho mu nzego zose zigize umuryango Nyarwanda no mu bihugu bigize Akarere k'Ibiyaga bigari. Ibi bizakurikiranwa binyuze mu ntego zihariye, arizo:
  • - Kongerera ubushobozi abantu bose binyuze mu mpinduka z’umuntu ku giti cye n'impinduka mu bushobozi bw'abaturage;
  • - Gushyigikira umuryango Nyarwanda (sosiyete sivili) kugira ngo bagire ubushobozi bwo guharanira umuryango udafite aho ubogamiye;
  • - Gushimangira ubumwe n'ubufatanye hagati yabagamije impinduka mu baturage kugirango babone umusaruro uhuriweho n'imikoranire myiza;
  • - Gushishikariza gushaka umuti wihuse utagize aho ubogamira mu bihe by'amakimbirane;
  • - Guhindura imyumvire y'abaturage bo mu karere, hibandwa by'umwihariko ku rubyiruko, hagamijwe kurushaho kugira inshingano, gukora, uburyo gutekereza byagutse no guhuriza hamwe k'ubuzima;
  • - Gutanga umusanzu w'isanamitima mu Rwanda no mu karere binyuze mu buryo bw'umuryango;
  • - Kugira uruhare mu guteza imibereho ubukungu n'imibereho myiza by'abatishoboye;
  • - Kugira uruhare mu ishyirwaho ry'imyumvire rusange hagamijwe amahoro, gushobora kugaragaza ko icyo dupfana kiruta icyo dupfa.
  • - Kugaragaza uburyo AMI ikoramo harimo imiyoborere myiza, mu bindi bihugu mu karere k'ibiyaga bigari.