Gushimangira uruhare rw'umuturage mu mibereho y'umuryango


Iyi porogaramu igamije uruhare rufatika rw'abaturage n'imikorere y'amatsinda yabo binyuze mu ruhare rw'umuntu ku giti cye kugirango umuryango wabo ugere ku iterambere mu bukungu, politiki, imibereho myiza n'umuco. Ubu bushake ni inkingi ishingirwaho ku kugera ku miyoborere myiza n’uruhare rwa demokarasi kugira ngo amahoro arambye agerweho mu Rwanda. Umwihariko, ni ukwibanda ku gushimangira uruhare rw'umuturage mu kugena no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa n'inzira y'ifatwa ry'ibyemezo mu nzego z'ibanze mu kugirango harwanywe ihezwa ry'abaturage ku byemezo birebana na politiki.