Ubuhamya bwa Padiri Modeste Mungwarareba warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Narokotse ubwicanyi bwinshi bwari bwarabaye akarande mu Rwanda. Mu 1959, nari mfite imyaka umunani. Ibyakorwaga byose narabibonaga. Abantu barishwe, inzu ziratwikwa,inka zirabagwa ndeste n'ibintu birasahurwa. Nuko ifirimbi iravuga, ibintu birarangira, maze dutangira kubwirwa ngo 'Ni mwiyunge'. Mu Kuboza 1963, ubutegetsi butangiza jenoside. Icyo gihe Abatutsi benshi baricwa mu Bufundu no mu Bunyambiriri; imiryango imwe n'imwe irazima.
Nari mfite imyaka 12. Nahungiye mu kigunda ariko baramvumbura. barankubise bansiga ndi intere, ikigoroba nza gukangurwa n'imvura. Narokowe n’umuturanyi w’umuhutu witwa Berekimasi. Mu ijoro yanjyanye mu rugo rwe Ariko buri munsi nka saa kumi z'ijoro, yagombaga kujyana mu kigunda, kugira ngo ikigunda kize gusibanganya aho twanyuze. Ymbwiraga ko ndi mu makuba. Ariko si nashoboraga kwiyumvisha ukuntu umuntu mukuru ashobora kwica umwana. Sinari nzi ko bari barahawe amabwiriza yo kwica abatutsi bose b'igitsina gabo.
Ku ishuri, abarimu bacu nti bashakaga ko tubivugaho. Kubivuga byari ugukwirakwiza umwuka mubi. Umunsi umwe ariko niyemeza kubivuga. Buri wes eyarabyumbise ubwoba buramutaha, ariko nti hagira ugira icyo asubiza.Abari barishe bakanasahura, bakomeje kwiberaho mu mudendezo. Nibo bantu bari bakire kurusha abandi. Twari abantu bafite ubwoba kandi byari bizwi ko tubizi. Bari bategereje imbarutso gusa, hanyuma bakadutsemba kubera ko tutabajyagamo. Kuba Jenoside yo mu 1994 yarashoboye gushyirwa mu bikorwa muri Gikongoro, byatewe n'uko abakoze iyo mu 1963, batigeze bahanwa. Urugero ni nka Perefe Andereya Nkeramugaba. Nyamara abaturage baramwemeraga, ku buryo banamutoreye kujya mu nteko ishinga amategeko. Abadi, bagizwe ba Burugumesitiri cyangwa abayobozi b'inzego z'ibanze b'ishyaka ryari ku butegetsi.
Sinigeze numva umuntu n'umwe wigeze wamagana ubwo bwicanyi. Babirengejeho nti hagira n'umwe uhanwa. Abarokotse jenoside yo mu 1963, bamariwe ku icumu mu 1994. Mu rugo hari i Jimbu ku musozi wa Murambi. Ako gace nti kagituwe kuko abantu barenga 400, umuryango wose bishwe mu 1994. Abasaza n'abakecuru, abahungu n'abakobwa, ibikwerere, bose bazize jenoside.Birenze ukwemera. Iyo ngiye i Murambi mpabona amatongo, biteye ubwoba. Abaturanyi, nti bashobora kumbwir auko byagenze. Iyo mpageze bose barahunga, nta n'umwe wigeze ambwira ko yababajwe n'ibyabaye. Aako gahinda kose, kari mu mitima y'abarokotse.
Nti tugomba kwibagirwa imiryango yacu yaguye mu misosi. Umuti w'ikibazo uzaturuka ku butabera, haba ku babuze ababo bakunda, haba no ku bagize uruhare mu bwicanyi. Ubutabera ni yo nzira igana ku bwiyunge, no ku isanwa ry'ibyangijwe, kandi bugomba kuba ikimenyesto cy'icyubahiro kigomba guhabwa bapfuye urw'agashinyaguro.
Ugomba kwibuka ibihe bibi byahise, igihe cyose uharanira kubaka isi, irushijeho kuba nziza.