Ku nkunga ya 11.11.11, muri 2023 AMI yakomeje gukora ibikorwa byo gukorera ubuvugizi abaturage ku bibazo birimo ihohoterwa, akarengane, ababujijwe uburenganzira bwabo, irengamimerere n'ibindi....
Mukakabano Daphane, yari afite ikibazo cy'umurage w'ubutaka nk'abana basigiwe n'ababyeyi, ariko wiharirwa na musaza wabo avuga ko umwana w'umukobwa nta ruhare na ruto awufiteho.
Muri gahunda AMI igira yo kwegera abaturage ikumva ibibazo byabo, mu 2023 mu Murenge wa Gishamvu mu Kagari ka Nyumba, yateguye ikiganiro kuri Radiyo Huye, gitambuka live kandi gitumirwamo abayobozi b'inzego z'ibanze n'abaturage haganirwa ku bibazo bigaragara mu mitangire ya serivisi, hanasobanurwa amateko arimo iry'umuryango, iry'imicungire y'ubutaka impano n'izungura.
Abaturage babonye umwanya wo kubaza ibibazo na Mukakabano Daphane, agaragaza icye kandi ko n'inkiko zabihaye umurongo ariko musaza wabo yinangiye.
Mu gutegura iyi nkuru, twamusuye iwe mu rugo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ngoma.
Twasanze ari mu nturimo tw'urugo, mu kanyamuneza aduha ubuhamya
Yagize ati: 'Nitwa Mukakabano Daphane, umubyeyi w'abana batanu n'umugabo umwe. Umuryango wacu wari ufite ikibazo cy'ubutaka twasigiwe n'ababyeyi bacu. Aho musaza wacu yari yarawikubiye avuga ko abana b'abakobwa nta burenganzira tubufiteho.
Nyuma y'urupfu rwa mama mu 2020, twegereye musaza wacu ngo tugire uburenganzira mu kuzungura uwo mutungo arabyanga.
Hari amasambu mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, no mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Gishamvu Sector, Nyumba Cell.
Urwego rw'Abunzi b'Umurenge wa Gishamvu, rwaduhaye uburenganzira bwo kuzungura natwe nk'abana b'abakobwa ariko musaza wacu, akomeza kwinangira ariko AMI idukorera ubuvugizi ikibazo kirakemuka'
Yagize ati 'AMI yaradufashije, itubwira ko abana b'abakobwa n'abahungu bose banganya uburenganzira ku mitungo basigiwe n'ababyeyi. Icyo gihe nari mfite agahinda mu mutima wanjye, kuko nta kintu na kimwe nari mfite cyo kurya kandi mfite aho nakabikuye, ariko hari harikubiwe na musaza wacu. Ubu nishimiye ko, ikibazo cyakemutse bigizwemo uruhare na AMI.'
'Ndashimira kandi Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, wahaye agaciro abagore ku bijyanye n'uburinganire n'ubwuzuzanye, kandi niyemeje ko nzajya ntinyura nkanagira inama abandi bagore uburenganzira bwabo butubahirizwa. Ndashimira n'umutima wanjye wose abafatanyabikorwa ba AMI nka 11.11.11.