Hagamijwe kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda, by’umwihariko hagati y’imiryango y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’abo mu miryango y’abayibakoreye, mu Turere twa Huye na Nyaruguru, AMI yabafashije mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, baterera hamwe igiti cy’imbuto ziribwa “igiti cy’amahoro” nk’igihango bagirane.
Umuryango AMI, ibi wabigezeho nyuma yo guhuriza izi mpande zombi mu biganiro mvuramibanire n’isanamitima uhereye mu 2017, dore ko bamwe bari bafite ipfunwe ry’ibyaha bakoze, abandi n’abo bafite ibikomere by’umutima batewe no kubura ababo bishwe bazira uko bavutse mu 1994.
Ni ibiganiro byagize umusaruro, kuko abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, basabye imbabazi imiryango bahemukiye, AMI inabafasha guterera hamwe igiti cy’avoka aho uwahawe imbabazi yajyaga kugitera mu rugo rw’uwamuhaye imbabazi, n’undi akabigenza atyo. Umwe akajya gusarura imbuto z’icyo mu rundi rugo, n’undi akabigenza atyo, kandi igihe yagiye kugisarura akaboneraho no kumenya amakuru y’uwo bagiranye igihango.
Tharcisse Renzaho na Béatrice Mukansoro bo mu Mudugudu wa Munanira, mu Kagari ka Gikunzi mu Murenge wa Rusenge, ni bamwe mu bateye igiti cy’amahoro nk’igihango bagiranye. Bahawe ibiti bibiri, bafatanya kubitera, buri wese ku muharuro we.
Renzaho yamaze imyaka 12 muri gereza kubera kwica umugabo wabo na Mukansoro, aho afunguriwe abasaba imbabazi, ubu bariyunze kandi babanye neza.
Ibiti bateye bimeze neza, byatangiye no kwera imbuto, kandi bavuga ko izi mbuto zibafasha kutibagirwa igihango cy’ubumwe n’ubwiyunge bagiranye.
Mukansoro ati: “Urabona izi mbuto, mu bihe biri imbere tuzajya tujya kuri cya giti tuganire twicaye munsi yacyo.”
Renzaho yagize ati: “Iki giti tuzakirya igihe kirekire ndetse n’abana bacu bakiryeho.”
Umuhuzabikorwa w’umuryango AMI, Jean Baptiste Bizimana, avuga ko abafashijwe kwiyunga bahawe ibiti bya avoka kuko biramba, bikaba byera n’imbuto abantu bazajya barya bakibuka igihango bagiranye. Ngo ni umuco bakomora muri Bibiliya.
Yagize ati: “Cyera mu muco w’Abisiraheri iyo habaga ikintu gikomeye, bashingaga amabuye y’urwibutso. Twebwe twatekereje ku Giti cy’Amahoro, cyera imbuto ziribwa, bashobora kuzasangira. Kugira ngo na nyuma, bibaye ngombwa ko bagira icyo bapfa, habe hari urwibutso rw’igihango bafitanye. Ni Urwibutso ko hari isano biyemeje kugirana nyuma yo gusohoka mu mateka yari yarabatanyije.”
Yakomeje agira ati: “Muri iki gihe twaravuze ngo reka bafatanye batere igiti cyera imbuto ziribwa, kugira ngo nibazajya baba bariho bazirya bajye bibuka ko ari imbuto z’ubwiyunge. N’abana babakomokaho n’abaturanyi na bo nibarya kuri za mbuto, bajye bamenya ko ari imbuto z’ubwiyunge, bityo intambwe bateye nti zibagirane.”
Umuhuzabikorwa wa AMI ashimangira iki gitekerezo afatiye ku rugero rw’abahinzi ba Cacao muri Côte d’Ivoire.
Ati “Abahinzi ba Cacao bagira igihe cyo kuganiriza ibiti nk’uganiriza umuntu. Akavuga ati wa giti we ndumva nshaka ko uzera gutya, akakiganiriza, akagihoraho. Byagaragaye ko ibiti biganirizwa byera cyane kurenza ibitaganirizwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, na we yashimye iki gitekerezo cyo gutera igiti cy’urwibutso rw’ubwiyunge.
Ngo yizeye ko n’abuzukuru n’abuzukuruza bazajya bavuga bati hari amahano yagwiririye u Rwanda, ariko hari n’intambwe yatewe kugira ngo abantu babashe kubana mu mahoro.
Muri rusange i Nyaruguru n’i Huye hatewe ibiti 1000. Ababihawe bajya kubitera babwiwe ko uko bizamererwa neza cyangwa nabi, bizagaragaza uko n’ubwiyunge bwabo buhagaze.