Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyaruguru barimo na AMI, bishimiye ibyo bagezeho mu myaka itanu ishize uhereye mu 2021 kugeza mu 2026, ndetse Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Madamu Ingabire Veneranda, abashimira abafatanyabikorwa uruhare bagize mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, aho ryavuye kuri 39% rikagera kuri 23%.
Mu bimwe yabashimiye, harimo kugeza amazi meza ku baturage, aho ubu bageze kuri 86%, ndetse n’amashanyarazi, aho abaturage bayafite ubu bageze kuri 87.48%.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, we yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku cyerekezo n’ubuyobozi byatumye abaturage b’Akarere ka Nyaruguru bagerwaho n’ibikorwa by’iterambere bari bakeneye, babikesha ubuyobozi bwiza, ubufatanye n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa, bikaba byaragize uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere Akarere.
Minisitiri w’Ibikorwa y’ubutabazi, wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru busoje manda y’imyaka itanu kubera impinduka bwagaragaje mu iterambere ry’Akarere.
Ibi biganiro byagaragaje ko ubufatanye hagati y’ubuyobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa ari inkingi ikomeye mu gukomeza iterambere rirambye ry’Akarere ka Nyaruguru.