Nyaruguru-Murama: AMI yabafashije konogerwa na serivisi bahabwa n'abayobozi

Abaturage bo mu Murenge wa Ngera, mu Kagari ka Murama, baravuga ko ikiganiro cyatambutse live kuri Radiyo Huye bigizwemo uruhare na Association Modeste et Innocent (AMI) ku nkunga ya 11.11.11
Iki kiganiro, cyabereye mu nteko y'abaturage, ndetse bahabwa umwanya, babaza ibibazo n'ibyo batari basobanukiwe muri serivisi bahabwa. Bimwe mu byo bagarutseho, bishingiye kuri serivisi z'ubutaka, irangamimerere, amazi, amashanyarazi, ubuhinzi n'ubworozi n'ubwisungane mu kwivuza.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Dr Murwanashyaka Emmanuel n'abandi bakozi bashinzwe gutanga izo serivisi, basubije ibi bibazo byabajijwe n'abaturage, ibindi babiha umurongo bizakemurwamo, kandi biyemeza kurushaho gukorana n'abafatanyabikorwa nka AMI yabafashije gusobanurira abaturage ibyo bakora, binyuze no kuri Radiyo n'abari kure bagatanga ibitekerezo n'ibyifuzo.