Association Modeste et Innocent (AMI), ku bufatanye n’Akarere ka Nyaruguru, yongereye ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko rwavuye mu bigo ngororamuco bya Iwawa, Gitagata na Gatare, mu rwego rwo kubafasha gusubira neza mu buzima busanzwe.
Iki gikorwa kigamije kubafasha gukoresha neza ubumenyi bahawe mu gihe bari mu bigo ngororamuco, aho bigishijwe imyuga itandukanye irimo gusudira, kudoda, kubaza, ubwubatsi, kwakira abantu mu mahoteri, kogosha, n’ibindi…..
urubyiruko rwibukijwe akamaro ko gukoresha neza ubumenyi rwahawe, kugira imyitwarire myiza, kwihangira imirimo no kwigirira icyizere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yabasabye kwirinda imyitwarire mibi ishobora kongera kubasubiza mu bigo ngororamuco. Yabashishikarije gukoresha neza amahirwe bahawe, gukomeza kwiga no gukora, bagira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’imiryango yabo.
Nyuma y’amahugurwa, AMI izabaha ibikoresho by’imyuga bize kugira ngo babashe gutangira imirimo, kwihangira imirimo no kwiteza imbere. Iyi nkunga igamije kubafasha gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, kubona camikoro no kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’imiryango yabo.