Association Modeste et Innocent (AMI) yitabiriye inama y’iteganyabikorwa rihuriweho, binyuze mu nkingi eshatu z’Imihigo y’Akarere ka Nyaruguru y’umwaka wa 2026–2027, aho ibikorwa biteganyijwe muri iyi gahunda bizatwara amafaranga asaga miliyari 4 Frw.
Muri iri teganyabikorwa, AMI izagira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere ubumwe, ubudaheranwa n’imibanire myiza y’abaturage, cyane cyane binyuze mu mushinga wa Ikaze mu Banyu ukorera mu Mirenge y’aka Karere ka Nyaruguru.
Mu bikorwa biteganyijwe, AMI izatanga umusanzu w’amafaranga asaga miliyoni 15 Frw, azifashishwa mu gukora ibikorwa by’umushinga wa Ikaze mu Banyu, bigamije gukomeza kubaka umuryango urangwa n’ubumwe, ubwiyunge, amahoro n’ubudaheranwa.
Iyi gahunda y’iteganyabikorwa rihuriweho igamije guhuza imbaraga z’Akarere ka Nyaruguru n’abafatanyabikorwa batandukanye, kugira ngo ibikorwa biteganyijwe mu mihigo y’umwaka wa 2026–2027 bishyirwe mu bikorwa ku buryo bufite uruhare mu iterambere rirambye ry’abaturage.