Mu bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, Association Modeste et Innocent (AMI) yayoboye ibiganiro bigamije gufasha abafunguwe barangije ibihano ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe kubafasha kubaka ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa.
Ibi biganiro byabereye mu Murenge wa Ngoma, mu Kagari ka Kibangu, bikaba byari bigenewe abantu 36 barangije ibihano byabo. Ni igikorwa kigamije kubafasha kongera kwiyubaka no gusubira mu muryango nyarwanda, bagira uruhare mu bikorwa biteza imbere ubumwe n’imibanire myiza.
Ni ibiganiro byayobowe n’abakozi ba AMI, ndetse abitabiriye bahabwa umwanya wo gusangira ibitekerezo, kugaruka ku masomo bakuye mu gihe bamaze mu gihano, no kurebera hamwe uburyo bwo kubaka umubano mwiza n’imiryango ndetse n’abaturanyi.
AMI ivuga ko ibikorwa nk’ibi bifite uruhare mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, cyane cyane mu gufasha abarangije ibihano kongera kwigira icyizere no kugira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza by’abanyarwanda.
Abitabiriye ibi biganiro, bashimiye ko byabomoye ihikomere bikabafasha kongera kwibona mu bandi cyane ko ngo bitinyaga, banashimira AMI ku ruhare ikomeje kugira mu kubaka no guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda.