Mu karere ka Nyaruguru, Association Modeste et Innocent (AMI), yahuguye abagize komite z’amatsinda y’abanyarugwiro zizagira uruhare rukomeye mu gufasha abaturage kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abarangije ibihano byabo kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagizemo uruhare.
Muri iki gikorwa, abantu 60 bazatoranywa, bagahugurwe kugira ngo bagire ubumenyi n’ubushobozi bwo gushyigikira ibikorwa by’ubwiyunge n’isanamitima mu muryango nyarwanda.
Amahugurwa ari kwibanda ku ngingo zitandukanye zirimo gukoresha neza ububasha n’inshingano bafite mu muryango, gukemura amakimbirane mu buryo bw’amahoro budahutaza, ubuvugizi, ndetse n’ubuhuza. Ubu bumenyi buzafasha abagize izi komite kuba umuyoboro mwiza hagati y’abaturage, abayobozi n’abarangije ibihano.
AMI igaragaza ko gushyiraho no kongerera ubushobozi izi Komite z’Abaturage z’Ubwiyunge ari intambwe ikomeye mu gushimangira ubumwe, ubwiyunge n’isanamitima rirambye mu baturage. Biteganyijwe ko aba bahuguwe bazagira uruhare mu gukumira amakimbirane no guteza imbere imibereho myiza ishingiye ku bwubahane, ubworoherane n’ubufatanye.