Mu bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, Association Modeste et Innocent (AMI) yasoje amahugurwa y’iminsi ibiri yari agenewe abafasha b’isanamitima 30 bo mu Murenge wa Kibeho, mu Tugari twa Nyange na Mubuga.
Aya mahugurwa yari agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bukenewe, mu murimo bakora wo gufasha abaturage bafite ibikomere by’umutima, kugira ngo bashobore kubitaho no kubaherekeza mu rugendo rwo kongera kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe no mu mibereho yabo ya buri munsi.
Mu gihe cy’amahugurwa, abafasha b’isanamitima bungukiyemo ubumenyi butandukanye bujyanye no kumva ibikomere by’umutima, kumenya ibimenyetso bishobora kugaragaza ko umuntu afite ikibazo cy’isanamitima, ndetse n’uburyo bwo kumuba hafi no kumufasha mu buryo buboneye.
Aba bafasha b’isanamitima bafite uruhare rukomeye mu gufasha abaturage bo mu miryango yabo, kuko baba begereye abaturage kandi bakaba bashobora kumenya hakiri kare abantu bafite ibibazo, bibasaba ubufasha n’ubujyanama.
AMI yabahuguye binyuze muri gahunda ya Ikaze mu Muryango. Isanzwe ishyira imbere isanamitima, ubudaheranwa, ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu bikorwa bishingiye ku muryango no ku biganiro bifasha abantu gukira ibikomere no kubana neza hagamijwe guteza imbere umuco w’amahoro n’ubwiyunge.
Aya mahugurwa kandi aje mu murongo w’ibikorwa AMI ikomeje gukorera mu Karere ka Nyaruguru, aho yashyizeho amatsinda y’abafasha b’isanamitima mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage no kubafasha mu gukira ibikomere by’umutima.