Kuwa wa 24/10/2024 Association Modeste et Innocent (AMI) yayoboye ikiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, cyari kigenewe abayobozi barimo abo mu nzego z'ibanze, iz'ubuzima, abireze bakemera uruhare rwabo muri jenoside yakorewe abatutsi, abo muri IBUKA, abarinzi b'igihango n'abandi.....bavuga ko kibomoye bikomere by'umutima birimo n'ibyo batewe na jenoside yakorewe abatutsi.
Iki kiganiro, cyatanzwe n'umukozi wa AMI Pasiteri Anicet KABALISA, bikaba byari mu itaganyabikorwa ry'umwaka wa 2024, hagamijwe isanamitima, komora ibikomere by'umutima birimo n'ibyatewe na jenoside yakorewe abatutsi, no kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda.
MUKOMEZA Felesiyani wo mu Murenge wa Ruramba wafunzwe imyaka 25 akurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatusi, yagaragaje ko afunguwe yasanze umuryango we waragurishije imitungo ye, bazi ko azagwa muri gereza, bimutera igikomere cy'umutima.
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Muganza, NZEYIMANA Francois we yagaragaje ko, bamwe mu bari kugenda bafungurwa, hari ubwo babongerera ibikomere by'umutima bageze iwabo ku musozi batuyeho, asaba ko bajya banyuzwa mu itorero bakigishwa kubana neza n'abo basanze.
Pasiteri Anicet KABALISA, yifashishije inyigisho z'amaboko mahire, abitabiriye iki kiganiro yababwiye ko bagomba kubanza gukira binyuze mu bumwe. Abibutsa ko bakwiye kwiyunga nabo ubwabo, bakiyunga n'abaturanyi, kuko iyo umuntu akomeretse akomeretsa n'abandi.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage BYUKUSENGE Assoumpta, yashimye uruhare rwa AMI mu kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda, dore ko abitabiriye iki kiganiro banashyizwe mu matsinda, buri tsinda abarigize basangizanya amateka, bikuraho urwikekwe no kwishishanya kandi bavuga ko ikiganiro kibomiye ibikomere by'umutima basigiwe na jensoside yakorewe abatutsi, bari bafite batarakizamo kandi nabo batahanye umukoro wo kwigisha abandi.