Mu Karere ka Nyanza ubuyobozi bw’Akarere buravuga ko hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abayigizemo uruhare, hari impinduka nziza ku gipimo kiri hejuru ya 96%.
Mukambaraga Jeanne warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Kagari ka Gati mu Murenge wa Muyira. Avuga ko yari afite ibikomere, byamuteraga n’uburwayi, abyomorwa n’inyigisho z’isanamitima yahawe n’umuryango AMI.
Ntawiheba Ernest we avuga ko muri jenoside yishe Abatutsi batatu, abo mu muryango wa Mukanyonga Perajiya wanamuhaye imbababazi umubano wabo ngo ni ntamakemwa.
Abarokotse Jenoside baha i Muyira, nyuma yo gusabwa imbazi n’ababiciye ababo bakazibaha, iyo ubasuye mu rugo ubona ko bafite iterambere mu mibereho rijyana no gukira ibikomere by’umutima.
Umukozi muri AMI yagize uruhare mu kuyobora ibiganiro by’ubuhuza n’isanamitima hagati y’impande zombi, ushinzwe imishinga iteza imbere abaturage, Nyirabizimana Emeritha avuga ko kugira ikibi mu mutima ari inzitizi y’iterambere.
Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Nyanza Kayigambire Théophile asanga kuba mu 2019 abangana na 90% baragaragajwe nk’abizerana hagati yabo nyamara bavuye kuri 88% mu 2015, ndetse abanganaga na 67.1% bibonaga mu ndorerwamo y’amoko muri uwo mwaka, bakaza kugaragazwa nk’abari mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu 2019 ku gipimo cya 96%, asanga byaragizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza igihugu gifite, n’abafatanyabikorwa barimo an AMI.
Mu Karere ka Nyanza Jenoside yarangiye hari abari bakurikiranyweho kugira uruhare mu byaha byayikozwemo basaga 72,000 barimo 12,000 bari baragize uruhare mu kwica Abatutsi.
Abandi ibihumbi 60, bakaba bari bakurikiranywe mu manza z’imitungo za Gacaca, ubu zisigayemo izigera mu 2000 zifite imbogamizi y’uko abaziregwamo ari abo mu bihugu by’abaturanyi.