Mu Turere twa Kayoza na Nyaruguru, AMI yashinze amatsinda y’abafasha b’isanamitima
Mu bufatanye n’ubuyobozi bw’Uturere twa Nyaruguru na Kayonza, mu Mirenge ya Kibeho, Rusenge, na Ngoma, Rwinkwavu na Kabarondo, AMI yashinze amatsinda y’abafasha b’isanamitima, hagamijwe kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, hashyirwa mu bikorwa umushinga wa IKAZE MU BANYU.
Mu Karere ka Nyaruguru, iki gikorwa cyayobowe n’umukozi wa AMI Pasiteri Anicet KABARISA, i Kayonza ho kiyoborwa na Nyirabizimana Emeritha. Muri buri Kagari AMI ikoreramo, hatoranyijwe abantu 10 b’inyangamugayo, bazongererwa ubumenyi, nyuma bakazagira uruhare mu bikorwa byo gusana imitima y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abayigizemo uruharere bose bahuriye ku kuba hari ibikomere by’umutima basigiwe na jenoside yakorewwe abatutsi.
Abagize komite bose batowe muri utu Turere uko ari tubiri, AMI yabashyikirije ibizabafasha gushyira mu bikorwa umurimo w’isanamitima birimo ibitabo babikamo inyandiko n’ibindi…hagamijwe gukomeza gushyigikira urugendo rwo kubaka umuryango nyarwanda ushingiye ku bumwe, ubwiyunge n’iterambere rirambye, aho buri wese afashwa gukira ibikomere by’umutima, akagira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza he n’ah’igihugu.