Ubuhamya bw'umukecuru w'imyaka 91 wafashijwe na AMI kugira amasaziro meza
Umukecuru w'imyaka 91 witwa Nyirakimonyo Therese w'imyaka 91 utuye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Mpare, arashimira AMI ku bufasha yamuhaye mu rugendo rwe rw'izabukuru, kuko bwamufashije kongera igihe cye cyo kuba ku isi.
Mu bufatanye na FMP, mu bihe bitandukanye AMI yatoje urubyiruko rw'abasore n'inkumi rwita ku bageze mu zabukuru, mu gihe cyagenwe AMI na FMP bakabashyikiriza inkunga igizwe n'ibikoresho by'isuku, imyambaro n'ibiribwa bashyira abageze mu zabukuru, barimo n'uyu mubyeyi Nyirakimonyo.
Mu mvugo ye, yumvikanamo imbaraga nkeya, avuga ko aho ageze ashimira AMI n'abaterankunga bayo, ku bufasha bamugenera yaba ubwo kumwitaho (kumukarabya no kumusiga amavuta) n'ubwo kumuha ibindi akenera mu buzima bwa buri munsi.
Umukozi muri AMI, ushinzwe gahunda y'imishinga iteza imbere abaturage NYIRABIZIMA Emerita, na MUKAYITASIRE Mediatrice, ushinzwe isanamitima muri AMI, nyuma yo gusura uyu mubyeyi, bashimye uburyo ubuzima bwe bumeze, bamwizeza ko hazakorwa ibishoboka byose ngo akomeze agire ubuzima bwiza we na bagenzi be.