Kigali: AMI yitabiriye imurikabikorwa ry'imiryango itari iya leta

Iri murikabikorwa yateguwe n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe imiyoborere mu Rwanda (RGB), ribera muri Camp Kigali mu gihe cy'iminsi ibiri, ku matariki ya 11-12/Nzeri 2024 mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 ishize mu Rwanda hari imiyoborere ishingiye ku bufatanye no kubazwa inshingano (paternership and accountable governance).
Association Modeste et Innocent (AMI) yatumiwe muri iri murikabikorwa, kandi inaboneraho kugaragaza umusanzu wayo mu kubaka amahoro arambye mu banyarwanda no mu karere k'ibiyaga bigari, himakazwa ubumwe n'ubudaheranwa, ikoresheje uburyo bw'Amaboko mahire abantu bakava ku tununga tw'urugomo no mu bikombe by'amaganya, bagahurira mu Mataba y'ubumwe n'ubwiyunge.
Aho bakorera hamwe n'ibikorwa bibateza imbere bakarwanya ubukene nka kimwe mu bitera amakimbirane, kandi ubu buryo bw'amaboko mahire bukanabafasha komorana ibikomere by'umutima birimo n'ibyo batewe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abasuye ibikorwa bya AMI, barabishimye banifuza ko byagezwa hirya no hino mu gihugu, dore ko kugeza ubu, biri mu turere twa Huye, Nyaruguru na Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo, Nyabihu mu Burengerazuba na Kayonza mu Burasirazuba.
Iri murikabikorwa, ryateguwe na RGB ku bufatanye na UNDP (Ishami ry'Umuryango w'Abibumye ryita ku Iterambere) mu bufatanye n'ihuriro ry'imiryango itari iya leta (plate forme de la société civile)