Mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwavuye mu bigo ngororamuco kongera kwinjira mu buzima busanzwe no kwigira mu bukungu, Umuryango Association Modeste et Innocent (AMI), ufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, yahaye ibikoresho by’imyuga urubyiruko 62 rwavuye mu bigo ngororamuco bya Iwawa na Ngarama, ngo rushyire mu bikorwa imyuga rwigiye yo.
Uru rubyiruko rwigiye yo, imyuga irimo gusudira, kudoda, kubaza, ubwubatsi, gutunganya imisatsi ndetse n’imyuga ijyanye n’amahoteli. Ibikoresho rwahawe byatoranyijwe hashingiwe ku myuga buri wese yize, kugira ngo rushyire mu bikorwa ubumenyi n’ubushobozi rwungukiyeyo.
Iyi nkunga igamije gufasha urubyiruko kwihangira imirimo ibyara inyungu, kwigira no kubona uburyo bwo kwiteza imbere. Abahawe ibikoresho bashimiye AMI n’abafatanyabikorwa bayo, bavuga ko iyi nkunga ibahaye amahirwe yo gukoresha ubumenyi bize no kubaka ubuzima bwiza bw’ejo haza habo.
Iki gikorwa kiri mu murongo w’ingamba zo gukomeza gushyigikira urubyiruko nyuma yo kuva mu bigo ngororamuco, by’umwihariko mu kubafasha gusubira mu miryango yabo no kugira uruhare mu iterambere ry’aho batuye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwashimangiye ko ubufasha buhoraho bukenewe kugira ngo urubyiruko rwavuye mu bigo ngororamuco rubashe gukomeza gukoresha ubumenyi rwaherewe yo. Bwagaragaje kandi ko ubufatanye n’AMI n’abafatanyabikorwa bayo, ari ingenzi mu gufasha urubyiruko kubona amahirwe yo kwigira mu bukungu no kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo.
Umuhuzabikorwa wa AMI, Bwana Bizimana Jean Baptiste, yashimiye abafatanyabikorwa ku ruhare bagira mu gufasha urubyiruko, by’umwihariko Eirene Suisse ku nkunga y’amafaranga yatanze muri iki gikorwa.
Yagize ati: « Turashimira cyane Eirene Suisse ku nkunga y’amafaranga yatanze muri iki gikorwa cyiza, kandi gifitiye akamaro urubyiruko. »
AMI ikomeje gukorana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko, kubaka ubudahangarwa no kubafasha kwigira. Guhuza amahugurwa y’imyuga no guha urubyiruko ibikoresho by’akazi bifasha guhindura ubumenyi rwungutse bukaba umusingi w’imibereho irambye, bityo rukagira uruhare rugaragara mu iterambere ryarwo, iry’imiryango yabo, iry’umuryango nyarwanda n’igihugu.