Ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza, abari mu matsinda y'Amataba Mato, ay'abakuru, n'ay'isanamitima barishimira umusaruro w'ibikorwa bageranyeho na AMI, mu kwimakaza ubumwe n'ubudaeranwa bw'abanyarwanda mu gihe cy'imyaka itatu (2021-2024) AMI inabashyikiriza ibyemezo by'ishimwe.
Ibi babigaragaje, binyuze mu biganiro byahuje aya matsinda na AMI n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze, 480 bo mu Murenge wa Nyamirama, mu Tugari twa Gikaya, Musumba, na Rurambi, no mu Murenge wa Mukarange, mu Tugari twa Bwiza, Kayonza, na Nyagatovu.
Bavuze ko, ibyo bungutse birimo kubana neza hagati y'uwakoze jenoside yakorewe abatutsi n'uwayirokotse, gusaba no gutanga imbabazi ku mpande zombi, gukorera hamwe imishinga ibateza imbere, kuzigama no kugurizanya, kubakira abatishoboye n'ibindi....
Abayobozi bo mu nzego z'ibanze muri utu Tugari, Imirenge n'Akarere, bitabiriye iki gikorwa, bashimye ibikorwa byakozwe na AMI kuko ngo usibye kuzamura imibereho myiza n'iterambere by'abaturage, byanateje imbere imiyoborere myiza.
Bavuze ko nk'amabati AMI yatanze ngo yubakire abatishoboye, yarwanyije ibibazo byari bibangamiye imibereho myiza y'abaturage aho yatanze umusanzu mu gusakara ubwiherero ku batari babufite, biryo byorohera ubuyobozi mu bukangurambaga bakora mu baturage barushaho kubwitabira.
Amatungo magufi yorojwe abari muri aya matsinda, ngo yakujije umubano hagati y'impande zombi, kuko bagiye borozanya kandi utakoroza uwo mufitanye urwango.
Aba bayobozi, basabye AMI kuzageza ibikorwa byayo no mu yindi Mirenge, kugirango abayituye nabo bagerweho n'ibyo byiza. AMI nayo, ibizeza kuzabiganiraho n'abaterankunga bayo.