Karongi: AMI yatoje Amaboko mahire n’ubwenge bw’umunyagihugu abasore n’inkumi 480
Mu bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Karongi, Association Modeste et Innocent (AMI) kuva ku itariki ya 19 kugeza ku itariki ya 30 Mutarama 2026, yatoje urubyiruko Amaboko mahire n’ubwenge bw’umunyagihugu abasore n’inkumi 480 bakomoka mu miryango y’abarokotse jenoside n’abayigizemo uruhare, bibumbiye mu matsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa azwi ku izina rya ‘Amataba.’
AMI yabahaye aya mahugurwa, igamije gukomeza gutanga umusanzu wayo mu kubura ibikomere by’umutima birimo n’ibyakomotse kuri jenoside yakorewe abatutsi, himakazwa ubumwe, ubwiyunge, n’ubudaheranwa, urubyiruko urubyiruko rutozwa ubuntu n’amaboko mahire, n’ubwenge bw’umunyagihugu nk’ibibafasha kuba indabibazwa, babana neza n’abandi, bakemura amakimbirane ntawe uhutajwe.
Abayitabiriye bagaragaje ko banyuzwe cyane n’ibyo bigishijwe, kuko ngo bihuye n’ubuzima bwabo bwa buri munsi. Bashimye by’umwihariko uburyo abahugura bakoreshaga bwo kubaganiriza no kubashishikariza gutanga ibitekerezo, kubasangiza ubunararibonye n’ubuhamya bwabo bibafasha gusobanukirwa neza uruhare rwabo mu kubaka sosiyete irangwa n’amahoro arambye. Bshimangira ko, aya mahugurwa yabongereye icyizere n’icyerekezo cy’ejo hazaza habo, barushaho guharanira kwimakaza, ubumwe n’ubudaheranwa, barushaho kurwanya amacakubiri ayo ari yo yose n’ibiyatera.
Ubayobozi b’inzego z’ibanze bashimiye byimazeyo uruhare AMI, igira mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa. Bavuze ko ibi bikorwa byunganira gahunda za Leta zo kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa, hakumirwa ingengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri. Banashimangiye ko amatsinda ya ‘Amataba’ ari ahantu hizewe kandi hubaka, hafasha urubyiruko kwimakaza indangagaciro z’ubworoherane, akarutoza kuba indabibazwa, babana mu mahoro, nk’ishingiro ry’iterambere rirambye.
Uku guhugura uru rubyiruko, biri mu murongo n’icyerekezo cya AMI mu kwimakaza ubumwe, ubudaheranwa, n’amahoro arambye mu muryango nyarwanda, by’umwihariko mu rubyiruko rufatwa nk’inkingi ya mwamba y’impinduka nziza n’iterambere rirambye ry’igihugu.