Association Modeste et Innocent (AMI) yitabiriye imurikabikorwa yateguwe n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF) ry’iminsi ine, igaragaza umusanzu wayo mu guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa.
Iri murikabikorwa ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye budaheza, twigire twiteza imbere”, rikaba ryarahurije hamwe inzego zitandukanye, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abaturage, hagamijwe kugaragaza ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
AMI yari mu bitabiriye iri murikabikorwa, aho abakozi bayo bagiranye ibiganiro n’abaryitabiriye, babasobanurira ibikorwa bitandukanye by’umuryango, cyane cyane ibyibanda ku kubaka amahoro arambye, ubumwe n’ubwiyunge, ubudaheranwa bw’abaturage, ndetse no guteza imbere imibanire myiza mu miryango no mu baturage.
Abitabiriye imurikabikorwa, basobanuriwe ko iterambere rirambye rishingira ku bufatanye bw’inzego zose n’abaturage, kandi ko nta muntu ukwiye gusigara inyuma. Hashimangiwe kandi akamaro ko kugira uruhare mu gukemura amakimbirane mu mahoro, guteza imbere ibiganiro byubaka no gushimangira umutekano n’ubwizerane mu miryango.
Abakozi ba AMI kandi basangije abitabiriye imurikabikorwa ubunararibonye bw’umuryango mu gukorana n’abaturage, cyane cyane mu bikorwa byo kubaka ubumwe, ubwiyunge n’amahoro, ndetse no gufasha abaturage kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamira iterambere ryabo.
AMI yagaragaje ko ubufatanye hagati y’inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, abafatanyabikorwa n’abaturage ari ingenzi mu kugera ku iterambere rirambye kandi ridaheza.
AMI yashimiye by’umwihariko Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi na JADF ku mikoranire myiza ndetse n’imyiteguro myiza, iranga ubuyobozi n’abafatanyabikorwa.