Mu bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, mu Murenge wa Murundi, Association Modeste et Innocent (AMI), yahurije hamwe imiryango y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’iy’abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bafunguwe nyuma yo gusoza ibihano bahawe n’inkiko, hagamijwe kwishimira ibyagezweho mu rugendo rw’isanamitima n’ubumwe n’ubudaheranwa impanze zombie zakoranye.
Ku nkunga ya Eirene Suisse, imiryango igera kuri 88 niyo yakoze uru rugendo mu Tugari 3 ari two, Nzaratsi, Kabaya na Kamina muri uyu Murenge wa Murundi. Abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, basabye imbabazi imiryango y’abo bahemukiye, nabo barazibaha bagamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.
Umuhuzabikorwa wa Association Modeste et Innocent (AMI) BIZIMANA Jean Baptiste, yashimiye abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batanze imbabazi, abasaba kutazacibwa intege n’abanenga igikorwa kiza bakoze, anasaba abazihawe kutazipfusha ubusa.
Yagize ati: ”Ndabasaba ngo iyo mpinduka nziza yabaye muri bo, bayibungabunge nka zahabu y’igiciro. Uko kuntu bemeye gutura umutwaro w’icyasha cy’amateka, ndetse n’ipfunwe ry’ibyo bakoze muri jenoside, ibyo bintu babikomereho nk’ubutunzi bukomeye, kandi imbabazi bahawe bazihe agaciro kuko hari igihe umuntu ahabwa imbabazi ugasanga birangiriye aho ngaho nti yongere guhura n’uwamuhaye imbabazi. Bahawe impano ikomeye cyane, batabona n’aho bagura, iyo mpano bayihe agaciro.”
Umuyobozi w’ishami ry’Imiyoborere Myiza mu Karere ka Karongi, Bwana Nsengiyumva Emmanuel yavuze ko iyi gahunda ari intambwe ikomeye mu gusigasira amahoro arambye. Yongeyeho ko ibikorwa bya AMI bifasha guteza imbere ubwiyunge, kunga imiryango icyarimwe n’imibereho myiza y’abaturage, bigatuma Karongi iba icyitegererezo mu guharanira ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa, anizeza ko ubuyobozi bw’akarere buzakomeza gushyigikira cyane gahunda nk’izi zizamura imyumvire.
ugeza ubu mu Karere ka Karongi AMI iri gukorera ibikorwa mu Mirenge Murundi, Gitesi, Gishyita na Mubuga. Muri iyi Mirenge abagera kuri 480 bashyizwe mu matsinda yitwa Amataba (abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’abayigizezemo uruhare), urubyiruko 480 rukomoka muri iyi mirenge, rwo rushyirwa mu Mataba y’Abato. Hashyizweho abafasha b’isanamitima 120, hanashyirwaho matsinda y’Abanyarugwiro agizwe n’abantu 120, afasha abafunguwe gukemura amakimbirane mu miryango. Intego ikaba yari iyo gufasha abaturage 960 kwiyunga n’imiryango yabo no kwiyunga n’abo bahembukiye muri gahunda y’isanamitima n’isanamiryango.
Mu bufatanye na Interpeace, iyi Mirenge 4 ikaba igiye kwiyongeraho indi 3 ya Gashari, Ruganda na Rubengera, yose hamwe ikaza 7, AMI izaba ikoreramo ibikorwa muri aka Karere ka Karongi.