Mu Turere twa Huye, Nyaruguru, Nyanza na Kayoza, AMI yitabiriye ihuririro ry'ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda, abayobozi barimo abo mu nzego z'ibanze, abo mu miryango itari iya leta, n'abarinzi b'igihango bashima uruhare rwa AMI mu kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda mu myaka 30 ishize.
Muri iyi nama, abayitabiriye barebeye hamwe ibimaze kugerwaho mu rugendo rw'isanamitima, no komorahana ibikomere birimo n'ibyakomotse kuri jenoside yakorewe abatutsi, banarebera hamwe ibikibangamiye ibikibangamye muri uru rugendo.
Dr. Musafiri Papias Malimba umwe mu bagize Unity Club Intwararumuri, yagaragaje ko n'ubwo hari intambwe imaze guterwa, hari ibisigisigi bikibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda, birimo abakigaragarwaho ingengabitekerezo ya jenoside n'ubwo batari benshi, urubyiruko rutigishwa uko bikwiye amateka bikarutera kuyagoreka, n'ikoreshwa nabi ry'ikoranabuhanga ricengeza imico y'inzaduka.
Umuyobozi w'Akarere ka Huye Ange Sebutege, yavuze ko bimwe mu byo bari gukora nk'ubuyobozi harimo no gutoza urubyiruko imyitwarire y'igihe isi igezemo, hagamijwe kwirinda ko intambwe ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda igezeho idasuribira inyuma.
Mu Karere ka Huye, inama y'ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda ibaye ku nshuro ya 7. Izi nshuro ngo zagize umumaro cyane cyane mu rugendo rw'isanamitima, aho ubu hari amatsinda y'ubumwe n'ubudaheranwa 38 yashinzwe na AMI ahuriwemo n'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, n'abayigizemo uruhare bireze bakemera icyaha bakanasaba imbabazi imiryango y'abo bahemukiye, nayo ikazibaha itazuyaje ndetse abagera ku 1200 bamaze kunyura muri uru rugendo.