Mu karere ka Huye, abagize imiryango y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, baravuga ko basigaye babanye neza n’imiryango y’ababiciye ababo nyuma y’aho bafunguriwe, bakihana bakanabasaba imbabazi babifashijwemo n’ibiganiro by’ubuhuza n’ibya mvurankuvure impande zombi zahawe n’umuryango AMI.
Abakozi ba AMI, ibi biganiro babihaye abo mu Mirenge ya Mukura, Simbi, Maraba, Rwaniro, Karama na Mbazi. Ababihawe, bahamya ko byabafasije kongera kubana neza, bibafasha no gutera imbere babikesha amatsinda bahurijwemo na AMI, bakoreramo ibikorwa bahuriyeho nk’iby’ubuhinzi n’ubworozi, n’ibindi bajyanisha no kwizigamira, bakanagurizanya.
Ni ibiganiro byatanze umusaruro, kuko nko mu mezi atandatu abanza yo mu 2022, mu turere twa Nyaruguru na Huye, imiryango 98 yari imaze gufashwa na AMI, muri ubu buryo.
Impande zombi, bavuga ko batarahabwa ibi biganiro, umwe yahuraga n’undi nta muramukanye.
Emmanuel NIKOZUBAKWA utuye mu Murenge wa Karama, yarafunguwe, asaba imbabazi umuryango yiciye umwana muri jenoside yakorewe abatutsi. Kuko wari warahawe inyigisho n’abakozi ba AMI, ngo nti wazuyaje kuzimuha ubu babanye neza.
Ati : « N’uyu munsi ndicuza ibyo nakoze muri jenoside yakorewe abatutsi. Ariko ndashimira uyu muryango wampaye imbabazi ubu tukaba tubanye neza. Ubu turahura tugahoberana rwose, nta rwikekwe rukiri hagati yacu. »
Twagiramariya Helen, nawe atuye mu Murenge wa Karama. We yafunzwe imyaka 15, ku bw’uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi. Nawe yasabye imbabazi umuryango yahemukiye, umuha imbabazi ngo yumva atuye umutwaro wari umaze igihe umuremereye.
Euphrasie Mukarutesi wo mu Murenge wa Karama, ni umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi. Ahamya ko, imbabazi basabwe n’ababahemukiye zabafashije kongera kubana neza.
BIZIMANA Jean Baptiste, umuhuzabikorwa wa AMI, avuga ko uburyo bw’ibiganiro by’ubuhuza hagati y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’abayigizemo uruhare ndetse n’ubw’ibiganiro mvuramibanire ari bumwe mu buryo AMI yakoresheje mu kongera kubanisha neza abanyarwanda.
Kugeza ubu, imibare igaragaza ko nibura mu Turere twa Huye na Nyaruguru imiryango isaga 1000, imaze gufashwa muri ubu buryo bwo kongera kunaguraa umubano wabo kandi ibikorwa nk’ibi AMI irabikomeje mu hirya no hino mu gihugu nko mu Karere ka Nyanza, Nyabihu, na Kayonza.