Mu bufatanye na FMP, abana AMI yakuye mu muhanda ikabigisha imyuga n'ubumenyingiro ikanabashyikiriza ibikoresho bibafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize, barishimira ko batangiye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe.
Aba basore n'inkumi aho bagiye iwabo mu midugudu no mu dusantire tw'ubucuruzi, yaba abize ubukanishi n'ubudozi, babifashijwemo n'ibikoresho bahawe, bavuga ko batangiye gukorera amafaranga ku buryo biteza imbere n'imiryango yabo.
Ubuyobozi bwa AMI, bubashyikiriza ibi bikoresho bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize bigizwe iby'ubw'ubwubatsi n'imashini zidoda, bwabasabye kurangwa n'ubunyangamugayo mu byo bakora, bagatanga serivisi nziza kandi bagakorera hamwe bagamije iterambere.