AMI yitabiriye ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri ribaye ku nshuro ya 18
Mu Ntare Conference Arena, Umuryango Association Modeste et Innocent (AMI) witabiriye ihuriro ngarukamwaka rya 18 ritegurwa na Unity Club Intwararumuri, ryahuje abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, intwararumuri, abayobozi mu nzego z’ibanze, abahagarariye amadini n’amatorero ndetse n’imiryango itari iya Leta (sosiyete sivili) bose hamwe basaga 400.
Iri huriro ryari rifite insanganyamatsiko igira iti’ ‘Ndi Umunyarwanda, igitekerezo ngenga cy'ukubaho kwacu’
Umukozi wa AMI, Jean de Dieu Uwizeye, yatanze ubuhamya bwimbitse kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, n'uko yamubereye icyomoro nyuma y’amateka mabi igihugu cyanyuzemo.
Yagaragaje ko urubyiruko rwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwabaye mu buzima bwuzuyemo ingengabitekerezo, yaturukaga ku babyeyi, abaturanyi, n’abayobozi b’icyo gihe. Agaragagaza ko nyuma ya Jenoside, gahunda ya Ndi Umunyarwanda yamufashije kuba mu buzima bushya bw’ubumwe n’urukundo, bituma yiyemeza kugira uruhare mu kubisangiza abandi aho agiye hose.