Kuwa 10 Ukwakira 2025, Umuryango Association Modeste et Innocent (AMI) wifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’umuryango mpuzamahanga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuzima bwo mu mutwe, mu rwego rwo gusubiza indangururamajwi y’isi yose isaba kwimakaza impuhwe, gusobanukirwa no gushyigikirana kugirango buri wese agire ubuzima bwiza bwo mu mutwe.
Uyu munsi abatuye isi bibukijwe ko ubuzima bwo mu mutwe ari igice cy’ingenzi cy’ubuzima rusange n’icyubahiro cy’umuntu. Muri AMI, twemera ko kubaka imiryango ituje, ihuje kandi iramba bitangirira ku kwemera no kwita ku buzima bw’imitekerereze n’amarangamutima y’umuntu wese.
Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, abanyamuryango n’abafatanyabikorwa ba AMI bitabiriye ibiganiro, ibikorwa mu rwego rwo gukangurira abaturage kwitabira imyidagaduro hagamijwe gusenya imyumvire ituma abantu batavuga ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Ababyitabiriye baganiriye ku buhamya butandukanye, basangira ibitekerezo n’inzira zifatika zo guteza imbere impuhwe, ukwigaragaza mu kuri n’ubufatanye, cyane cyane ku bantu bahura n’ibibazo bitagaragara nk’agahinda, n’ihungabana.
Ibikorwa bya AMI byo kubaka amahoro hagamijwe impinduka mu muryango nyarwanda, AMI ishyira itanga inkunga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe no kwigisha abantu uburyo bwo kwivura ibikomere by’umutima, nk’igice cy’ingenzi hakoreshejwe Ubuntu n’Amaboko Mahire. Urubyiruko kandi rwigishwa gusana ubumwe n’ubwiyunge mu muryango nyarwanda.
Mu gihe isi yose yiizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Ubuzima bwo mu Mutwe mu 2025, AMI irahamagarira abaturarwanda, ibigo n’abayobozi bose gushyira imbere ubuzima bwo mu mutwe, nk’iby’ingenzi kandi nk’inshingano rusange.
