Amateka ya Laurien Ntezimana, uwashinze akaba n’umutoza wa AMI
Laurien Ntezimana ni umugabo wubatse, ufite umugore n’abana 5 utuye mu gihugu cy’Ububiligi. Mu mwaka wa 1955 yavukiye i Vumbi mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Yize amasomo ya Filozofiya mu Rwanda, nyuma akomereza amasomo ya Tewolojiya n’Ubumenyi ku Mibereho y’abantu (Sciences humaines) i Kinshasa no i Louvain, akaba ari n’umwanditsi w’inyandiko n’ibitabo bya tewolojiya.
Mu 1990 yashinze Service d’Animation Théologique (SAT) muri Diyosezi Gatolika ya Butare, aho yakoranaga na Padiri Modeste Mungwarareba (yajwe kwicwa n’uburwayi nyuma gato ya jenoside yakorwe abatutsi) na Innocent Samusoni (yaje kwicwa muri jenoside yakorwe abatutsi) mu gikorwa cyo gusenya imizi y’urugomo no guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu muryango nyarwanda.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yarokoye abatutsi benshi bahigwaga. Mu mwaka wa 2000 yashinze umuryango Association Modeste et Innocent (AMI), mu rwego rwo kuzirikana abo bafatanyabikorwa be bitabye Imana, no gukomeza umurimo bari bahuriyeho wo kwimakaza amahoro arambye.
Mu 1998 yahawe igihembo cy’amahoro cya Pax Christi International, naho mu 2003 ahabwa igihembo cya Theodor Haecker, gihabwa abagaragaza ubutwari mu mibanire n’abaturage, n’ubunyangamugayo muri politiki. Ubu atuye mu Bubiligi ariko akomeza gutanga umusanzu we mu bikorwa bya AMI, mu Rwanda.
Laurien NTEZIMANA, umuhanga mu bya tewolojiya n’imibereho y’abantu (sociologue) avuga ko buri wese akwiye kurushaho kwimenya no kwisuzuma byimbitse, mu isi aho rimwe na rimwe twisanga twayobye