Nyaruguru: Abayobozi bo mu nzego z'ibanze barishimira politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko

Ku bufatanye n'Akarere ka Nyaruguru, komite ya JRLOS, AMI ibereye umunyamuryango muri ako Karere, yateguye ibiganiro kuri politiki ya leta yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko (A.D.R), bigamije kongerera ubumenyi abari mu nzego z'ibanze ku mikorere y'iyo politiki.
Ibi biganiro, byabaye guhera ku itariki ya 16 kugeza ku ya 20 Nzeri 2024. Abayobozi b'inzego z'ibanze mu Mirenge ya Ruramba, Ruheru, Mata, Cyahinda, na Nyagisozi nibo babyitabiriye, bagaragaza ko bungutse byinshi mu bijyanye no gukemura amakimbirane.
Bagaragaje ko, iyi politiki izabafasha mu gukemura amakimbirane abaturage baba bafite, kandi itabasabye ibya Mirenge bajya mu nkiko, bikazagira n'uruhare mu guteza imbere ubutabera n'imibereho myiza y'abaturage.
Umukozi ushinzwe ubuvugizi muri AMI, Mutaganda Fabien yagaragarije aba bayobozi ko, ubu buryo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ari ingenzi, anabaha
urugero rw'aho AMI yabikoze mu turere twa Nyaruguru, Huye, Nyanza na Nyabihu, aho binyuze mu Mataba harangijwe mu bwumvikane, imanza nyinshi z'imitungo yasahuwe muri jenoside yakorewe abatutsi zari zaraciwe n'inkiko Gacaca.