Huye 2024/GISHAMVU: Nyuma yo gusezeranywa imbere y'amategeko, AMI yaboroje inkoko ngo zibafashe kuzamura iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza mu ngo zabo
Huye 2024/GISHAMVU: AMI yahuguye imiryango yari ibanye mu makimbirane, 8 yari itarasezeranye imbere y'amategeko isezeranywa mu ruhame, inakorerwa umunsi mukuru
Mu 2025 Umuhuzabikorwa wa AMI BIZIMANA Jean Baptiste, yashyikirije Pasiteri Anicet KABALISA, icyemezo cy'ishimwe ku bwo guhugura abanyamadini n'amatorero mu Turere twa Nyanza na Huye
Nyuma y'imyaka 2 abanyamadini n'amatorero 20 mu Turere twa Nyanza, na Huye bahugurwa na AMI ku mvune z'imitima n'uko zivurwa, bashyikirijwe ibyemezo by'ishimwe
Kayonza 2024: Nyuma y'imyaka itatu AMI ihakorera, abari mu Mataba y'abato, ay'abakuru n'ay'isanamitima, bagaragaje umusaruro bageranyeho na AMI mu kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa
Nyaruguru 2024: Mu Murenge wa Nyagisozi na Ngoma, imiryango 120 yabanaga mu makimbirane, yahawe amahugurwa na AMI ayifasha kuyavamo hifashishijwe uburyo bwa GALS ari yo Gender Action Learning System
Huye 2024: Mu Murenge wa Gishamvu, AMI yahakoreye ubukangurambaga kuri politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, na politiki mpanabyaha, abaturage bishimira ko basobanukiwe amategeko
Nyaruguru 2024: Mu Murenge wa Mata, AMI yahakoreye ubukangurambaga kuri politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, na politiki mpanabyaha, abaturage bishimira ko basobanukiwe amategeko
Nyaruguru: Muri 2024 mu bihe bitandukanye, mu Murenge wa Ngoma mu Tugari twa Kiyonza, Mbuye na Nyamirama no mu wa Nyagisozi mu Kagari ka Maraba, AMI yoroje abari mu Mataba mato n'ay'abakuru amatungo magufi 24
Nyanza 2022: Mu Murenge wa Muyira n'uwa Kibilizi, babifashijwemo na AMI abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, basabye imbabazi abarokotse Jenoside, barazibaha nk'ikimenyetso cyo kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa
Huye 2023: Aha Umukozi wa AMI ushinzwe ubuvugizi n'amategeko MUTAGANDA Fabien, yari ari kumwe na NYIRABOSHYA Julienne wo mu Murenge wa SIMBI wakorewe ubuvugizi na AMI agahabwa isambu ye nyuma y'imyaka 38 yari yarariganyijwe
Huye 2022: Aha hari mu Murenge wa Mbazi, babifashijwemo na AMI abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, basabye imbabazi abarokotse Jenoside, barazibaha nk'ikimenyetso cyo kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa
Huye 2022: Mu Murenge wa Mbazi, urubyiruko rwahoze mu muhanda AMI yarihiye amafaranga y'ishuri ngo rwige amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro, n'umukozi wa AMI Jean de Dieu Uwizeye, bafatiye hamwe ifoto y'urwibutso
Nyaruguru 2020: Umukozi wa AMI, Pasiteri Anicet KABALISA, aha yari ari mu murima w'imyumbati yahinzwe n'abari mu Mataba 'ubumwe n'ubudaherwa mu Murenge wa Rusenge