Mu 2025 mu kwibuka Modeste na Innocent, abana ba Innocent Samusoni, bashyize indabo ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Ngoma aharuhukiye umubiri w’umubyeyi wabo Innocent Samusoni
Mu 2025 mu kwibuka Modeste na Innocent, abanyamuryango ba AMI, n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi, bashyize indabo ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Ngoma aharuhukiye umubiri wa Innocent Samusoni
Mu 2025 mu kwibuka Modeste na Innocent, abakozi ba AMI, bashyize indabo ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Ngoma aharuhukiye umubiri wa Innocent Samusoni
Mu 2025 mu kwibuka Modeste na Innocent, abanyamuryango n’abakozi ba AMI, bashyize indabo ku mva ya Padiri Mungwarareba Modeste
Mu 2025 mu kwibuka Modeste na Innocent, abayobozi mu nama y’ubutegetsi ya AMI, bashyize indabo ku mva ya Padiri Mungwarareba Modeste
Ifoto y’urwibutso n’abafatanyabikorwa bose b’Akarere ka Nyaruguru kuwa kuwa 15 Gicurasi 2025, nyuma y’ihererekanyabubasha
Umukozi wa AMI mu Karere ka Nyaruguru, Pasiteri Anicet KABARISA, kuwa 15 Gicurasi 2025 yakoze ihererekanyabubasha n’uwamusimbuye ku buyobozi bwa JADF INDASHYIKIRWA, nyuma y’aho ibikorwa bya AMI bihagarariye muri ako karere
Association Modeste et Innocent, kuwa 15 Gicurasi 2025 yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ku mikorere n’imikoranire myiza yaranze impande zombi mu gihe cy’imyaka 18 ishize
Abarimu b’isomo ry’amateka mu gihugu cy’Ububiligi bishimanye n'abari mu Mataba y'abakuru mu mbyino n'indirimbo
Abarimu b’isomo ry’amateka mu gihugu cy’Ububiligi bishimanye n'abari mu Mataba y'abakuru
Abarimu b’isomo ry’amateka mu gihugu cy’Ububiligi bashimye ibikowa by’amataba byimakaza ubumwe n’ubudaheranwa binagaragarira ku maso
Abarimu b’isomo ry’amateka mu gihugu cy’Ububiligi bashimye ibikowa by’amataba byimakaza ubumwe n’ubudaheranwa
Abarimu b’isomo ry’amateka mu gihugu cy’Ububiligi mu ifoto y'urwibutso n'amanyeshuri bo muri GS Officiel de Butare
Abarimu b’isomo ry’amateka mu gihugu cy’Ububiligi mu kiganiro na bagenzi babo bo muri GS Officiel de Butare
Abarimu b’isomo ry’amateka mu gihugu cy’Ububiligi mu kiganiro n'amanyeshuri bo muri GS Officiel de Butare
Huye 2024/GISHAMVU: Nyuma yo gusezeranywa imbere y'amategeko, AMI yaboroje inkoko ngo zibafashe kuzamura iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza mu ngo zabo
Huye 2024/GISHAMVU: AMI yahuguye imiryango yari ibanye mu makimbirane, 8 yari itarasezeranye imbere y'amategeko isezeranywa mu ruhame, inakorerwa umunsi mukuru
Mu 2025 Umuhuzabikorwa wa AMI BIZIMANA Jean Baptiste, yashyikirije Pasiteri Anicet KABALISA, icyemezo cy'ishimwe ku bwo guhugura abanyamadini n'amatorero mu Turere twa Nyanza na Huye
Nyuma y'imyaka 2 abanyamadini n'amatorero 20 mu Turere twa Nyanza, na Huye bahugurwa na AMI ku mvune z'imitima n'uko zivurwa, bashyikirijwe ibyemezo by'ishimwe
Kayonza 2024: Nyuma y'imyaka itatu AMI ihakorera, abari mu Mataba y'abato, ay'abakuru n'ay'isanamitima, bagaragaje umusaruro bageranyeho na AMI mu kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa
Nyaruguru 2024: Mu Murenge wa Nyagisozi na Ngoma, imiryango 120 yabanaga mu makimbirane, yahawe amahugurwa na AMI ayifasha kuyavamo hifashishijwe uburyo bwa GALS ari yo Gender Action Learning System
Huye 2024: Mu Murenge wa Gishamvu, AMI yahakoreye ubukangurambaga kuri politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, na politiki mpanabyaha, abaturage bishimira ko basobanukiwe amategeko
Nyaruguru 2024: Mu Murenge wa Mata, AMI yahakoreye ubukangurambaga kuri politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, na politiki mpanabyaha, abaturage bishimira ko basobanukiwe amategeko
Nyaruguru: Muri 2024 mu bihe bitandukanye, mu Murenge wa Ngoma mu Tugari twa Kiyonza, Mbuye na Nyamirama no mu wa Nyagisozi mu Kagari ka Maraba, AMI yoroje abari mu Mataba mato n'ay'abakuru amatungo magufi 24
Nyanza 2022: Mu Murenge wa Muyira n'uwa Kibilizi, babifashijwemo na AMI abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, basabye imbabazi abarokotse Jenoside, barazibaha nk'ikimenyetso cyo kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa
Huye 2023: Aha Umukozi wa AMI ushinzwe ubuvugizi n'amategeko MUTAGANDA Fabien, yari ari kumwe na NYIRABOSHYA Julienne wo mu Murenge wa SIMBI wakorewe ubuvugizi na AMI agahabwa isambu ye nyuma y'imyaka 38 yari yarariganyijwe
Huye 2022: Aha hari mu Murenge wa Mbazi, babifashijwemo na AMI abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, basabye imbabazi abarokotse Jenoside, barazibaha nk'ikimenyetso cyo kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa
Huye 2022: Mu Murenge wa Mbazi, urubyiruko rwahoze mu muhanda AMI yarihiye amafaranga y'ishuri ngo rwige amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro, n'umukozi wa AMI Jean de Dieu Uwizeye, bafatiye hamwe ifoto y'urwibutso
Nyaruguru 2020: Umukozi wa AMI, Pasiteri Anicet KABALISA, aha yari ari mu murima w'imyumbati yahinzwe n'abari mu Mataba 'ubumwe n'ubudaherwa mu Murenge wa Rusenge